Umunyamakuru KAZUNGU Claver nawe avuye kuri Fine FM bitunguranye nyuma yukwezi kumwe

 Abanyamakuru babiri, Karenzi Sam na Kazungu Claver, bamaze gutangaza ko basohotse muri Fine FM, aho bari bamaze igihe bakorana. Bivuze ko guhera ku wa Mbere tariki 30 Ukuboza, batazongera kugaragara mu kiganiro "Urukiko rw'Ubujurire." Amakuru yemeza ko Kazungu Claver yandikiye bagenzi be kuri urubuga ahuriraho nabo, abamenyesha ko atazongera kumvikana kuri Fine FM kuko aje kujya gukora akazi gashya ahandi.

umunyamakura kazungu claver na sam karenzi


Kazungu Claver yagize ati, “Ndabashimiye abo twari kumwe hano mwese ko mwanyakiriye neza mu Rukiko rwa Siporo rw’ubujurire.” Yavuze kandi ko guhera ku wa Mbere azaba atari mu kiganiro cya siporo, ahubwo azaba akora ahandi. Yifurije abari kumwe mu kazi kugira umwaka mushya muhire wa 2025.


Uyu mwanya waje gukurikiranwa na Sam Karenzi, na we utangaje ko atazongera kumvikana kuri Fine FM guhera mu cyumweru gitaha. Bivugwa ko aba banyamakuru bombi bagiye gukorera kuri radio nshya yashinzwe na Sam Karenzi, ikazajya ikorera muri Kicukiro Centre, ikaba izaba yumvikana mu byumweru bibiri biri imbere ku mirongo ya FM na Youtube Channel.


Amakuru avuga ko mu gihe Sam Karenzi yaje kuri Fine FM muri Ukwakira 2021, Kazungu Claver we yatangiriye kuri Fine FM muri Ugushyingo 2024, aho byavugwaga ko yari muri gahunda yo kwimukira kuri iyi radio nshya.

Comments