Ronaldo yasubije abatekerezako ashaje ko ashobora guhagarika ruhago

 Cristiano Ronaldo ari kwinjira mu myaka 40, imyaka abakinnyi benshi b'abahanga bahitamo guhagarika gukina, ariko uyu Munya-Portugal yerekanye ko ashobora no gukina kugeza mu gikombe cy'isi cya 2026.


Yatangiye urugendo rw'umupira w'amaguru mu 2002 akina muri Sporting Lisbon, kuva icyo gihe, CR7 yagiye yandika amateka yihariye mu gutsinda ibitego byinshi. Ibyo byatumye afatwa nk'umwe mu bakinnyi beza cyane mu mateka y'umupira, agereranywa na Pele cyangwa Diego Maradona, ndetse na Lionel Messi wo muri Argentina.

"Ngomba kuzuza imyaka 40, ariko sinarangiye. Ndacyafite inyota yo gutsinda ibitego byinshi no gukomeza gutsindira ikipe y'igihugu. Nzahora mpagaze bwuma," niko yavuze.

Mu rugendo rwe rw'umupira, yanyuze mu makipe akomeye nka Manchester United, Real Madrid, Juventus, ndetse kuri ubu ari muri Al Nassr. Mu gihe cy'umwuga we, amaze gukusanya umutungo ugera kuri miliyoni 800 z’amayero. Uyu mutungo ntaho agiye gusa kuwitaho, ahubwo afite gahunda y'icyo azakora mu buzima bwe nyuma yo kureka gukina.

 Mu birori bya Globe Soccer Gala byo guhemba abakinnyi beza b'Iburasirazuba, CR7 yagaragaje ko atazigera areka guhuza ubuzima bwe n'umupira w'amaguru, ndetse afite igitekerezo cyo kuzashinga ikipe ye bwite.

 "Sinshobora kuba umutoza kandi sinigeze ntekereza kuba we. Ariko wenda umunsi umwe nzaba nyiri ikipe, simbizi," niko yavuze.


Comments